RegistrationKin Ifishi yo kwiyandikisha mu ihuriro Ifishi yo kwiyandikisha mu ihuriro Mwuzuze ifishi ikurikira kugirango wiyandikishe mu mahuriro agamije gusangira ibitekerezo yateguwe na ONDA (Office national de diffusion artistique) ku bufatanye n’ikigo cy’ubuhanzi cya Ishyo na Rwanda Art Initiative, azabera mu Rwanda. Mushobora guhitamo kwitabira ihuriro rimwe cyangwa byinshi bitewe ninyungu zawe n’ umwanya mufite. Nkuko imyanya ari micye, turabashishikariza kwiyandikisha hakiri kare kandi tubasaba kwiyandikisha rimwe gusa. Ibindi bisobanuro bizoherezwa kuri imeri yatanzwe. Name * Amazina * Prénom * Imeri * Nimero ya telefone Umwuga/ Igisata cy’ubuhanzi * Izina rya sosiyete cyangwa ikigo mukorera Icyamake y’ibyo mukora (mu magambo atarenga 300) * Ingingo z’ihuriro wifuza kuzitabira * Ingingo ya 1: ku ya 17 Gashyantare 2024 guhera saa tanu kugeza saa saba: Amateka, kwibuka n’inshingano mu guhererekanya amateka na n’ibitekerezo bya politiki mu Rwanda Ingingo ya 2: ku ya 18 Gashyantare 2024 guhera saa yine kugeza saa sita n’igice: Ibikenerwa n’imbogamizi ziri mu bufatanye mpuzamahanga. Kungurana ibitekerezo ku bwisanzure bw’ubufatanye mpuzamahanga Ingingo ya 3: ku ya 19 Gashyantare 2024, guhera saa cyenda n’igice kugeza saa kumi n’imwe: Kubaka ikinamico y’ejo hazaza hamwe n’ababyiruka. Inama kubijyanye no guhanga ibihangano byumvwa n’abakiri bato Ingingo ya 4: ku ya 20 Gashyantare 2024, guhera saa yine n’igice kugeza saa sita: Ibigenga bya ngombwa mu guhanahana amakuru ku gihe cyo gusangira ubumenyi (ubuhanzi-siyanse, ibidukikije n’imibereho myiza). Ingingo 5: ku ya 21 Gashyantare 2024, guhera saa tanu kugeza saa saba n’igice: Ni izihe nzitizi zijyanye no guhura kw’abahanzi, aho bahangira ndetse n’aho ubuhanzi bwerekanirwa Insanganyamatsiko 6: ku ya 23 Gashyantare 2024, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice kugeza saa mbili: Ni ubuhe buvanganzo bw’ejo? Aho buri huriro rizabera hazamenyeshwa muri imeri yemeza ubwitabire bwanyu. Urwego rwawe rwo gusobanukirwa ingingo mwatoranije * ByorohejeBiringaniyeInzobere Amakuru yinyongera If you are human, leave this field blank. Ohereza